IPIKI YA RIVER, IGISUBIZO MU BUCUKUZI, UBUHINZI, KUBAKA IMIHANDA N'IBINDI

River® PICK AXE

Ipiki ni kimwe mu bikoresho abanyarwanda bakoresheje kuva kera, dore ko byagaragaye ko kera bataranavumbura ubutare, bakoreshaka ikitwa inkonzo, kimeze nk'ipiki ariko ari igiti kigondoye nka yo, ibi mwabisanga mu bitabo by'amateka yo hambere. Aho iterambere riziye rero kandi n'umuntu akamenya gucukura ubutare buvamo icyuma no kugicura neza, Ipiki nyayo yarabonetse.

Hari icyo bimaze gutunga ipiki?

Soma inkuru...

NTUKABURE AMAVUTA Y'IMASHINI IWAWE.👌🏼

River® LUBRICANT

Amavuta y'imashini mu ndimi z'amahanga (Lubricant) yagenewe muri rusange gufasha ibyuma bigize imashini, guhora bikeye, kudakubanaho, gukobagurika, gushyuha vuba, no kutangirika ubusa. Ikindi aya mavuta atuma ibyuma binyuranamo neza, bikayegayega nta kibangamira ikindi. Bityo bigatuma ibyuma yakoreshejwemo biramba ntibisaze vuba.

Amavuta y'imashini kandi yifitemo ubushobozi bwo koza ibyuma mu gihe biba biri mu kazi, kuko acengeramo hose kandi ni mu gihe aba yorohereye. Bityo rero ingese n'indi myanda ntibibone aho bica byangiza.

Impamvu mukwiye kuba mufite amavuta y'imashini buri gihe.

Soma inkuru...

SUKURA UBWIHERERO BWAWE NA RIVER® TOILE CLEANER 🧼

River® Toilet Cleaner

Isabune yagenewe gusukura ubwiherero ya RIVER® cyane cyane ubu bwa kijyambere, igizwe n'ibinyabutabire bituma ikora uwo murimo nta makemwa. Ikoranye ubuhanga buhanitse kuko yifitemo ubushobozi bwo kurwanya impumuro mbi ikomoka ku mwanda, ikuraho ibizinga bya hato na hato kandi yica udukoko twatera indwara.

Impamvu eshatu za ngombwa mu gukoresha Toile Cleaner ya RIVER®

Soma inkuru...

Isabune yoza imodoka ya RIVER® ituma imodoka irabagirana.🚘👌🏻

RIVER® CAR SHAMPOO

Imodoka yogeje neza, igaragara neza. Koza imodoka buri gihe byongera umutekano w'uyitwaye, kuko aba abona neza mu birahure, amatara yaka neza kandi irangi ryayo ntiricuya. Isabune yoza imodoka ya RIVER® ifite akarusho ko kuba ikoranye amavuta atuma imodoka ibengerana nyuma yo kumuka. Ikindi kandi nta munyu uyirimo ushobora kwangiza irangi no kuba imodoka yarwara ingese.

Kuki ari ngombwa koza imodoka yawe?

Read more: ...

ISABUNE YO KOZA IBYOMBO YA RIVER®

River® Dishwashing Liquid Detergent

Koza ibyombo ni umurimo wa buri munsi, kandi ukenewe cyane. Ntawe utayobewe ko kugirira isuku ibyo turiraho tunyweramo ari byiza kandi biri mu bisigasira amagara yacu.

Iyo rero umuntu atekereje isabune yo gukoresha, ngo asoze uwo murimo ntagereranywa w'isuku y'ibikoresho byo kuriraho, mu yandi magambo ibyombo, ijambo rikomoka mu rurimi rw'igiswayire (Vyombo). Atekereza kabiri kugirango ahitemo isabune nziza, ibyoza bigacya, idahenze kandi yujuje ubuziranenge.

Isabune y'amazi ya RIVER® ni gati ki?

Soma inkuru...